3 hrs - Translate

Ibanga ryatumye Patriots BBC yongera kwisubiza umwanya wa mbere

Abakunzi ba Basketball y’u Rwanda bakomeje kwibaza ikipe izahagarika Patriots BBC imaze imikino 14 idatsindwa muri shampiyona ibura ine ngo irangire.

Mu ntangiriro z’iyi shampiyona, impugenge zari zose ku bakunzi b’iyi kipe ikundwa n’abatari bake kubera uko yari yasoje umwaka ushize iterwa mpaga na Espoir BBC mu Mikino ya Kamarampaka.

Icyakora iyi kipe yarisuganyije yongera kugira imbaraga ndetse kuva yakwicara ku mwanya wa mbere ntabwo irawutakaza.

IGIHE yaganiriye n’Umunyamakuru wa Ground Sports akaba n’umwe mu bakurikirana cyane Basketball y’u Rwanda, Munyeshuri Evode agaruka ku bikomeje gufasha iyi kipe kwitwara neza.

Uyu mugabo avuga ko Patriots yitwaye neza ku isoko ryo kugura abakinnyi imbere mu gihugu no hanze.

Ati “Patriots yaguze umukinnyi mwiza w’imbere mu gihugu (Frank Kamndoh) uyu musore ni mwiza cyane kuri rebound zose kandi yabigaragaje ubwo yabihemberwaga muri shampiyona ishize. Ikindi gikomeye ni ukugura William Perry umwe mu bakinnyi bamenyereye Afurika na shampiyona y’u Rwanda muri rusange.”

Yakomeje ati “ Abo bakinnyi bagiye basanga abandi beza basanzwe muri iyi kipe ndetse banafite uburambe nka Ndizeye, Hagumintwari na Kenny Gasana.”

Munyeshuri akomeza avuga ko ibi byiyongeraho umutoza Henry Mwinuka wa mbere muri iyi shampiyona.

Ati “Ikindi gikomeye Patriots ifite ni umutoza Henry Mwinuka umaze gutwara ibikombe bitanu bya shampiyona bivuze ko ayizi cyane. Kongeraho ubuyobozi buba inyuma y’ikipe yabo uko byagenda kose ndetse bwanatanze ubutumwa ubwo bwasinyaga amasezerano na BRD.”

Patriots BBC ntiratsindwa mu mikino 14 imaze gukina muri shampiyona. Iyi kipe yakoze akazi gakomeye ko kwitsindira abo bahanganiye umwanya wa mbere aribo APR BBC na REG BBC mu mikino ibanza biyihesha kuziyobora yemye.

Mu mikino ine isigaye ngo shampiyona isanzwe irangire, Patriots izasura Inspired Generation tariki 21 Nyakanga, izakurikizeho kwakira UGB tariki 28 Kanama 2024.

Imikino ibiri ya nyuma izayuhuza n’abakeba, aho kuya 4 Nzeri izakira APR BBC, izasoze isura REG BBC tariki 7 Nzeri 2024.

Amakipe ane ya mbere muri shampiyona azahita atangira Imikino ya Kamarampaka iteganyijwe gutangira tariki 13 Nzeri 2024.

Kugeza ubu, Patriots iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 28, ikurikiwe na APR BBC ifite 27, REG BBC ifite 25 ndetse na Tigers BBC ya kane n’amanota 23.

Abakinnyi bakuze bafite uburambe ni imwe mu ntwaro zikomeye za Patriots BBC

image

Uwabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya yagizwe indorerezi mu matora yo Rwanda

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC wagennye uwahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, David Maraga nk’uzayobora indorerezi zawo mu matora ateganyijwe ejo ku wa 15 Nyakanga 2024. Ni ubwa mbere ahawe inshingano nk’izi kuva yajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2021.

Azaba ayoboye itsinda ry’abantu 55 bavuye mu bihugu binyamuryango bya EAC n’abavuye mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Nduva yavuze ko uyu muryango wizera ko indorerezi zigira umumaro munini mu gufasha ko amatora agenda neza mu bihugu binyamuryango.

Yavuze ko ari yo mpamvu mu byo washyiriweho harimo no kohereza itsinda ry’indorerezi mu matora aba ari kuba mu bihugu binyamuryango uko ari umunani.

Ati “Niyo mpamvu nshimishijwe no kubwira Abanyarwanda ko nk’uko mbyemererwa n’amategeko nohereje David Maranga wahoze ayobora Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya kuyobora ubutumwa bwa EAC bwo kureberera uko amatora yo mu Rwanda azaba ari gukorwa.”

Maranga uyoboye ubu butumwa buzageza ku wa 18 Nyakanga 2024, yavuze ko bamaze kugera mu Rwanda, atangaza ko raporo y’ibyo babonye bazayishyira hanze ku wa 17 Nyakanga 2024.

Ati “Abagize itsinda riri mu butumwa bwa EAC bujyanye no kureberera uko amatora azagenda bageze i Kigali ku wa 08 Nyakanga 2024. Amatora anyuze mu mucyo no mu mahoro ntabwo azaba ari intsinzi ku Rwanda gusa ahubwo ni n’iya EAC yose.”

Izi ndorerezi za EAC zakozwemo amatsinda 14 azajya mu bice bitandukanye by’igihugu, aho zizaba zireba uburyo amatora yateguwe ndetse n’uruhare rw’abafatanyabikorwa batandukanye muri yo.

Maraga yavuze ko kandi iryo tsinda azaba ayoboye rizaba rireba uburyo iyo mitegurire n’imigendekere y’amatora bihuza n’amategeko agenga amatora yaba mpuzamahanga, ay’akarere n’igihugu muri rusange, n’ibindi bijyanye n’amasezerano ya EAC.

Ku wa 12 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje ko imaze kwakira indorerezi zemerewe gukurikirana amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, zigera kuri 1110 ziturutse hirya no hino.

Izo ndorerezi zirimo Abanyarwanda 776 n’abanyamahanga 334 baturutse mu bihigu binyuranye ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

image
Reagan Edmunds created a new article
4 hrs - Translate

horse dildo 673s5lvket191 | #wholesale sex toys

horse dildo 673s5lvket191

horse dildo 673s5lvket191

If these products are able to be sold on Shopify Payments in the future, g spot vibrator we will share this news on our changelog and horse dildo also on our Announcements page to keep our merchants.
4 hrs - Translate

Guy Bukasa ashobora gusubira muri Rayon Sports

Umunye-Congo Guy Bukasa ashobora kongera kugirwa Umutoza Mukuru wa Rayon Sports yaherukagamo mu 2021, ahita asinya amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu mutoza azaba asimbuye Umufaransa Julien Mette watandukanye n’iyi kipe nyuma yo kurangiza amasezerano yari afitanye nayo ndetse impande zombi ntizumvikane ku kuyongera.

Bukasa si mushya muri ruhago y’u Rwanda kuko yatoje amakipe atandukanye nka Gasogi United ndetse n’iyi Rayon Sports asubiyemo. Yaherukaga gutoza Gikundiro muri Kamena mu 2021.

Ibi bigiye kuba nyuma y’uko Rayon Sports imaze igihe ikoresha igerageza abatoza batandukanye bashakishwagamo umwe wafata iyi kipe yifuza kwitwara neza mu mwaka wa 2024/25.

Bukasa wamaze kumvikana na Rayon Sports yasabwe kubanza gusesa amasezerano y’umwaka umwe yari asigaje muri AS Kigali kugira ngo abone uburenganzira bwo kuba yashyira umukono muri iyi Kipe y’Ubururu n’Umweru.

Azasanga Rayon Sports yaraguze abakinnyi bashya barimo Ishimwe Fiston yatozaga, Rukundo Abdul Rahman, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ndikumana Patient, Ishimwe Fiston, Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’ n’abandi.

Uyu mutoza aramutse ahawe akazi we n’abazamwungiriza, abafatanyabikorwa, abakinnyi n’imyambaro mishya Rayon Sports izakoresha mu mwaka utaha w’imikino bazerekanirwa mu birori bizabera muri Stade Amahoro.

image

image
Munezero Vincent added new photos to God
4 hrs

image
4 hrs - Translate

Ngendahayo wo muri Sovu yashimye Leta ku bw'ubafasha yahawe amaze gupfusha umugore we

image
4 hrs - Translate

Guverinoma yafashije imiryango ifite abayo baherutse kwicwa n’inkuba

Imiryango yo mu karere ka Ngororero, Musanze na Rutsiro ifite abayo baherutse kwicwa n’inkuba, yagobotswe na Guverinoma mu rwego rwo kuyifasha.

Abantu umunani bo mu turere twa Ngororero, Rutsiro na Musanze ni bo bahitanywe n’inkuba mu mvura yaguye ku mugoroba wa tariki 8 Nyakanga. Abahitanywe n’inkuba bose ni abagore, ikaba yarabakubitiye mu mirenge itandukanye.

Bikimara kuba, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) hamwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bw’aho ibyago byabereye, begereye imiryango yabuze abayo, bayiba hafi irahumurizwa, inafashwa mu gikorwa cyo gushyingura ababuze ubuzima.

Ndindiriyimana Jean Paul w’imyaka 36 ukomoka mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Nkotsi, yapfushije umugore we Mukandayisenga Angelique wari uvuye mu kazi.

Yagize ati “Hari nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba imvura igwa. Twumvise inkuba ikubita, mbona umwana umwe anguye iruhande, ndebye ku rundi ruhande mbona madamu yaguye hasi, turatabaza, apfa tumujyanye kwa muganga. Umwana we ubu ameze neza.”

Uwitwa Mpayimana Jean de Dieu w’imyaka 35 wo mu murenge wa Kabaya, Akarere ka Ngororero; na we nyuma yo gupfusha umugore we Musabyemariya Colette, yahawe ubutabazi anafashwa gushyingura. Yashimye ko Leta y’u Rwanda itirengagiza abaturage mu bihe bikomeye.

Ati “Ndashima Leta y’u Rwanda. Numvaga nihebye ntaho mpagaze. Inkuba yamukubise ari bwo ngeze mu rugo mvuye mu kazi tutaraganira. Numvaga nanjye ngiye gupfa. Nabonye ubutabazi, abakozi ba MINEMA bansanze mu rugo, barampumuriza bampa 200,000 Frw yo kwifashisha ako kanya, ndashima Leta yacu ituba hafi umunsi ku munsi, no mu bihe bikomeye.”

Kuri uyu wa 14, Nyakanga, iyi miryango yabuze ababo, yongeye guhabwa ubundi bufasha burimo ibiryamirwa, ibiribwa birimo umuceri, ibishyimbo n’ifu y’ibigori, ibikoresho by’isuku ndetse n’imyambaro bifite k’amafaranga asaga ibihumbi magana atatu (300,000 Frw).

Nziyonsanga Etienne wo mu Murenge wa Muhanda, Akarere ka Ngororero, na we yapfushije umugore we Niyigaba Joselyne, amusigira umwana w’ibyumweru bitatu.

Mu marangamutima menshi yashimye uburyo yahumurijwe, agafashwa gushyingura, n’ubu ubuyobozi bukaba bukomeje kumuba hafi, aho yemerewe kuzahabwa uburyo buzamufasha kubona amata y’uruhinja yasigaranye.

Yagize ati “MINEMA yampaye amafaranga 200,000 Frw bikimara kuba, nyifashisha mu gushyingura no mu bindi nari nkeneye. Uyu munsi nongeye guhabwa ibiryamirwa, ibikoresho by’isuku, ibiribwa, imyambaro, n’ibindi. Kuba Leta itwitaho biratwubaka bigatuma tudaheranwa n’agahinda. Ndashima Leta ihora ituzirikana, ikatuba hafi mu bihe bigoye.”

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, ivuga ko Leta itazahwema gutabara abaturage bayo bari mu kaga no gukomeza kubafasha kwiyubaka.

Abahura n’ibiza bitandukanye hirya no hino mu gihugu bahabwa ubutabazi bw’ibanze, ariko kandi bakanafashwa kongera kwiyubaka no kwiteza imbere. Aba na bo bazakomeza gukurikiranwa no gufatwa mu mugongo nk’uko bisanzwe bikorwa dufatanije n’inzego z’ibanze.

MINEMA itanga inama ko nubwo ari mu gihe cy’Impeshyi, igihe bigaragaye ko imvura igiye kugwa cyangwa Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (METEO RWANDA) kigatangaza ko imvura iri bugwe ahantu runaka, abahatuye badakwiye kwirara, ahubwo buri wese, aba agomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda gukubitwa n’inkuba.

Amwe muri ayo mwabwiriza ni ukwihutira kugama mu nzu iri hafi, ukava byihuse mu mazi, kwirinda kugama munsi y’ibiti, kureka gukoresha telefoni igihe cy’imvura irimo imirabyo n’imihindagano y’inkuba, gucomokora ibyuma byose bikoresha amashanyarazi, kwambara inkweto mu gihe ibirenge byawe biri hasi no kwirinda kwegera ku nkuta no guhagarara mu muryango ku nzu zidafite ubwirinzi bw’inkuba.

image